URUZINDUKO RW'ABADEPITE RURAKOMEJE MU KARERE KA GICUMBI

Kuri uyu wa kabiri tariki 02/06/2026 Hon. Depite Christine KANYANDEKWE ari hamwe n'umukozi w'Inteko Ishinga Amategeko Bwana Constantin Rukundo n'umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gicumbi, yasuye Umurenge wa Miyove aho yagiranye ikiganiro n'ibyiciro bitandukanye by'uyu murenge.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge akaba yagaragaje ishusho rusange y'uyu murenge mu bikorwa by'ubuhinzi, bakomeza basura bimwe mu bikorwa by'ubuhinzi. 
Hasuwe site z'ubuhinzi bw'ingano, iy'ibishyimbo, ibirayi n'ahacururizwa imbuto n'i yongeramusaruro.
Yashimye uko site zimeze n'imyaka ihinzeho muri rusange.

Ku gicamunsi Honorable Depite yakiriwe na Vice Mayor ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Bwana MBONYINTWARI JMV ari  hamwe n'Umuyobozi wa RIB mu Karere, DPCO mu Karere na PRO, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Miyove mu Nteko y'abaturage .

Aba baturage bagejejwe ubutumwa butandukanye bwibanze kuri ibi bikurikira: 
-Gutunganya ubuhinzi bukorwa hakongerwa umusaruro
-Gukora cyane no kwiteza imbere 
-Isuku hose twese muri byose
-Kubungabunga umutekano twirinda ibiyobyabwenge,ubusinzi, ubusamvanyi, ubujura, amakimbirane mu muryango
-Kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda
-Gukemura ibibazo ku bwumvikane hatisunzwe inkiko
-Gukumira no kwirinda igwingira

Hatanzwe umwanya w'ibyifuzo n'ibibazo birakemurwa ibindi bihabwa umurongo bizakemurwamo.

Back