Imiterere y'Akarere ka Gicumbi
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere dutanu (5) tugize Intara y’Amajyaruguru. Gaherereye iburasirazuba bw’iyi Ntara. Mu majyaruguru gahana imbibi n’Akarere ka BURERA n’igihugu cya UGANDA. Iburasirazuba hari Uturere twa NYAGATARE na GATSIBO, mu majyepfo yako hari Akarere ka GASABO n’agace gato ka RWAMAGANA ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Iburengerazuba gahana urubibi n’Akarere ka RULINDO.
21
Imirenge
109
Utugari
630
Imidugudu
448,824
Abaturage
828.9
Ubuso (km2)
541.5
Ubucucike kuri (Km2)