UMUYOBOZI W’AKARERE KA GICUMBI NZABONIMPA EMMANUEL YASHIMIYE AMBASADERI H.E.KAZUYA NAKAJO UHAGARARIYE UBUYAPANI MU RWANDA
Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 22 Kamena 2026, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Bwana NZABONIMPA Emmanuel yakiriye Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda H.E.KAZUYA NAKAJO ku Ishuri rya BUKURE TSS, riherereye mu murenge wa Bukure.
Uru ruzinduko rwari rugamije gusura ibikorwa bya Kompanyi y'Abayapani yitwa ZENSHO HOLDINGS Company Ltd, mu mushinga w'Ubworozi bw'Inkoko zitera amagi mu rwego rwo kunganira programu ya School feeding. Iyi Company yahaye ishuri rya BUKURE TSS inkoko 400, ubu zatangiye gutera amagi ahabwa abana bo mu mashuri y'inshuke n'amashuri abanza mu bigo byegereye BUKURE TSS.( GS Bukure,Gs Karushya,EP Gasharu na BUKURE TSS)
Uru ruzindiko rwa Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda H.E.KAZUYA NAKAJO Yarukomeje asura ubworozi bw’inkoko muri iri shuri rya BUKURE TSS, ndetse no kugaburira abana ifunguro ririho amagi muri EP GASHARU.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimiye Ambasaderi H.E.KAZUYA NAKAJO ubufatanye bwiza buri hagati y’Akarere ka Gicumbi na Ambasade y’Ubuyapani, cyane bugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda.
Ati” Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere Ndabashimiye cyane ku bw'ubufatanye bwiza dufitanye kandi bw'igihe kirekire, Ndabizi ko Igihugu cyacu gifitanye imikoranire myiza n’Igihugu cyanyu, bituma na Ambasade yanyu tugirana ubufatanye bwiza buteza imbere abaturage bacu, tuzakomeza gushyira imbere ubwo bufatanye bwiza bugamije kuzamura imibereho y'abaturage bacu”
Ambasaderi yishimiye uko umushinga urimo gushyirwa mu bikorwa, bemera ko bagiye kongera izindi nkoko 1500 kandi ishuri rikubakirwa ubushobozi bwo kwikorera ibiryo by'Amatungo ku bufatanye na ZENSHO HOLDING Company Ltd.