INGANO ZENGWAMO IKINYOBWA CYA HEINEKEN, GUTUNGANYA IGISHANGA CYA GATUNA… BIMWE MUBYO UMUYOBOZI W’AKARERE KA GICUMBI YAGARUTSEHO MU KIGANIRO WARAMUTSE RWANDA MU GACE KISWE GANIRA NA MEYA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 11 Kamena 2026, kuva saa 07h40 mu kiganiro kizwi nka WARAMUTSE RWANDA gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu mu gace bise GANIRA NA MEYA uyu munsi uwari umutumirwa w’umunsi ni Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Bwana Nzabonimpa Emmanuel, yasobanuye byinshi byiganjemo Ishusho y’Akarere mu iterambere ndetse anakomoza ku hazaza ha Gicumbi.
Mu gutangira Iki kiganiro umuyobozi w’akarere yatangiye agaragaza ishusho rusange y’Akarere, asobanura ko Gicumbi ari Akarere abagatuye umubare mu nini utunzwe n’ubuhinzi ku kigero hafi 80%, Aha ni naho yasobanuye ko mu karere ka Gicumbi hasigaye hahingwa ingano zengwamo ikinyobwa cya Heineken gikundwa n’abatari bacye ku Isi, asaba abashoramari kuba bashora muri ubu buhinzi kuko habonetse n’isoko ritubutse rizajya rigura uyu musaruro.
Ati” Turashimira Umushinga Green Gicumbi Umukuru w’Igihugu yaduhaye ukaza guhindura byinshi I Gicumbi, aho abaturage bo mu mirenge itandukanye wakoreyemo bafashijwe guhinga Ingano zengwamo ikinyobwa cya Heineken ndetse bakaba baranaduhuye n’isoko rya Buralirwa, ubu abantu barimo kunywa Heineken babyumve ko heineken banywa harimo n’ingano ziva iwacu I Gicumbi”.
Muri iki kiganiro kandi Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yasobanuye ko hari gahunda yo gutunganya Igishanga cya Gatuna mu bufatanye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije.
Ati” Umushinga Green Gicumbi nakomeje kubabwira tunashimira wamaze kurangiza imiririmo yawo, wadufashije gutunganya igishanga cya Gatuna, wasangaga icyayi abaturage bacu bahingagamo cyarangirikaga kubera ibiza…..Igihugu kishatsemo ubushobozi tubasha gutunganya ku gice cyacu, ariko igishanga cya Gatuna kirakomeza cyikambuka muri Uganda, ubwo rero binyuze muri MINAGRI, binyuze mu mushinga witwa CDTI, hari umushinga turimo gukora w'inyigo tureba icyakorwa ngo kiriya gishanga tukibyaze umusaruro mu buryo burambye, kuko amazi yamanukaga ku musozi Green Gicumbi yabashije kuyayobora neza.