ABATURAGE B'UMURENGE WA RUKOMO BAKOMEJE GUHUZA UBUSHOBOZI BUGAMIJE KUZAMURA ITERAMBERE RY'UMURENGE WABO
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bagize Ihuriro ry’Iterambere ry’Umurenge wa Rukomo kuwa 20 Kamena 2026, bishatsemo ubushobozi bwa miliyoni 22 Frw azifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abatuye uyu Murenge.
Abaturage batanze Miliyoni 22.1Frw nyuma yo kuganira ku byagezweho, hagamijwe kurwanya imbogamizi bahuye na zo mu mwaka wa 2025-2026 no gushakira hamwe ibisubizo by’iterambere bikenewe mu gihe kiri imbere.
Ubu bushobozi babwishatsemo binyujijwe mu bahagarariye amadini n’amatorero, abayobozi b’imidugudu n’Umurenge, abikorera, abafatanyabikorwa n’abakomoka muri uyu Murenge ariko batahatuye.
Twajamahoro Victor avuga ko uku kwitanga bigamije gukomeza kwagura umuco wo kwishakamo ibisubizo.
Ati “Twitanze mu rwego rwo gushishikariza abantu umuco wo kwigira, aho gutega amaboko ku nzego z’ubuyobozi gusa, ariko natwe tukagira uruhare mu guteza imbere Umurenge wacu.”
Muvunyi Theoneste uhagarariye iri huriro avuga ko guteza imbere igihugu ari inshingano kandi ari n’ishema.
Ati “Guteza imbere aho ukomoka biri mu nshingano zacu , ariko kandi bikaba n’ishema ku kubaka igihugu cyatubyaye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Uwera Jeanne, avuga ko ikigamijwe ari ukurebera hamwe umusaruro w’ibikorwa byagezweho umwaka ushize, no kugira intumbero yo gushaka ibisubizo by’ ibibazo bibangamiye iterambere ry’uyu Murenge.
Ati “Ikigamijwe ni ubufatanye n’abaturage bacu mu gufata ingamba zarushaho guteza imbere uyu Murenge. Twateganyaga kwishakamo Miliyoni 25 ariko habonetse 22, kandi twizeye ko n’ayandi azaboneka.”
Kuri ubu barateganya kubaka Akagari ka Mabare kazatwara agera kuri Miliyoni 6Frw, kugurira imiryango 26 itishoboye amabati 780, kurangiza umuhanda Meshero – Gisiza no gufasha abaturage 900 kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Ibindi bikorwa biteganyijwe kandi muri uyu Murenge birimo kubaka inyubako y’ubucuruzi izatwara asaga Miliyari 5Frw, binyujijwe mu migabane y’abanyamuryango ba Gicumbi Investment Gateway LTD n’ibindi bikorwa bizagerwaho hagendewe ku bushobozi bazakomeza gukusanya.