ABATURAGE BA GICUMBI BARISHIMIRA KO IMIHANDA YARI YARANGIRITSE YATANGIYE GUSANWA, IKABA IGIYE KONGERA KUBAFASHA MU BUHAHIRANE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bukomeje gushyira imbaraga mu gusana imihanda migari yari yarangiritse bigatuma ubuhahirane hagati y’abaturage butagenda neza, byitezweho kuzoroshya ubuhahirane.


Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Bwana Nzabonimpa Emmanuel avuga ko iyi mihanda izongera koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage b’Akarere ka Gicumbi ndetse n’abandi baturanyi.
Ati” Ubu kubufatanye n’ikigega cy’imari yo gusana  imihanda RMF  twamaze gutangira gusana umuhanda  Rukomo-Ruvune-Bwisige-Gihengeri, uyu muhanda ufatiye runini abaturage bacu ndetse n’abazana ibicuruzwa mu mujyi wa Byumba na Rukomo baturutse mu turere twa Gatsibo na Nyagatare”
Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko n’umuhanda wa Byumba - Muturirwa - Bungwe  biteganyijwe ko imirimo izatangira bitarenze 15/05/2026 kandi ko uyu muhanda ufasha koroshya ubuhahirane hagati y’Akarere ka Burera na Gicumbi.

Ati”  Uyu muhanda wari warangiritse ni dusoza kuwusana uzongera gufasha abaturukaga mu mujyi wa Byumba bajya kurema Isoko rya Yaramba, ndetse uzanafasha n’abaturanyi bacu bo mu karere ka Burera bazana imari mu muyi wa Gicumbi”
Barora John umwe mu baturage b’akarere ka Gicumbi yishimiye ivugururwa ry’iyi mihanda, kuko bigeye kongera kubafasha mu buhahirane no mu bikorwa bibateza imbere.
Ati” uyu Muhanda wa Byumba - Muturirwa - Bungwe  umunsi wuzuye tuzajya tujya kuzana ibirayi Kivuye bitworoheye, ikindi kandi abenshi nti twari tukijya kurema isoko rya Yaramba bitewe nuko uyu muhanda wari warangiritse, ariko ubu twongeye gusubizwa”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko n’indi mihanda yangiritse hari gahunda yo kuyisana, ariko ko  kuri ubu babaye bahereye ku hangiritse kurusha ahandi bafatanyije n’ikigega cy’imari yo gusana  imihanda RMF.
Biteganyijwe ko  imirimo yo gusana ibikorwa by'ubwikorezi byavuzwe haruguru izaba yarangiye bitarenze Nyakanga 2026.

Back