Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

“Urubyiruko ntirukwiye kuba abareba ikibazo, ahubwo rugomba kuba igisubizo” — Meya NZABONIMPA Emmanuel

 

Ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, mu Murenge wa Byumba, hamenwe amacupa arenga 13,500 y’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, yari yarakusanyijwe hirya no hino mu Karere ka Gicumbi, afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda gasaga miliyoni 16.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, inzego z’umutekano, abaturage ndetse n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kurengera ubuzima bw’abaturage no kubaka imiryango itekanye kandi ifite imibereho myiza.

Mu kiganiro n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, yarusabye kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe, no gufasha bagenzi babo kubyirinda.

Yagize ati: “Urubyiruko ntirukwiye kuba abarebera ikibazo, ahubwo rugomba kuba igisubizo. Mufite uruhare rukomeye mu gufasha bagenzi banyu kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, gutanga amakuru ku bikorwa bitemewe no kubaka umuryango utekanye.”

Umuyobozi w’Akarere kandi yashimangiye ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari inshingano ihuriweho n’inzego za Leta, inzego z’umutekano n’abaturage aho yagize ati: “Kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ni ukurengera ubuzima bw’abaturage no kurinda ejo hazaza h’urubyiruko. Turasaba buri muturage kugira uruhare mu gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, kuko umutekano n’imibereho myiza y’umuryango ari inshingano twese dusangiye.”

Yasabye kandi urubyiruko rw’Abakorerabushake kuba intangarugero muri bagenzi babo, rukoresha imbaraga n’ubushobozi rufite mu bikorwa bibateza imbere, aho kwishora mu biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge agira ati: “Mube ijisho ry’umuryango n’iry’abaturage. Aho mubona ibikorwa bishobora kwangiza ubuzima bw’urubyiruko cyangwa guhungabanya umutekano w’imiryango, mutange amakuru ku nzego zibishinzwe kandi mukangurire bagenzi banyu guhitamo ibikorwa bibateza imbere.”

Amacupa arenga 13,500 yamenwe muri iki gikorwa yari yarafashwe mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gicumbi, mu bikorwa bigamije gukumira icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibinyobwa bitemewe, gutanga amakuru ku babikora n’ababicuruza, ndetse no kurinda abana n’urubyiruko ingaruka z’ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cyagaragaje ko kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge bisaba uruhare rwa buri wese, kuko ingaruka zabyo zishobora kugera ku buzima bw’umuntu, ku muryango ndetse no ku iterambere ry’abaturage.

Ubuyobozi bwibukije ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari ukurengera ubuzima, kurinda urubyiruko no kubaka imiryango ifite umutekano n’ejo hazaza heza.