Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

#Umuganura2026: Ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge byagarutsweho nk’imbogamizi ku burere bw’urubyiruko n’iterambere ry’umuryango nyarwanda

 

Ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge byagarutsweho nk’imwe mu mbogamizi zikomeye ku burere bw’urubyiruko, ubuzima bw’imiryango n’iterambere ry’umuryango nyarwanda, ubwo abaturage n’abayobozi bateraniraga mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi kwizihiza Umuganura.

Muri ibi birori, abayobozi basabye ababyeyi kongera gutekereza ku nshingano n'uruhare mu burere bw’abana, abaturage bagafatanya mu gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, hagamijwe kurinda urubyiruko no kubaka imiryango ifite ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umunsi w’Umuganura uyu mwaka wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura: Isoko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo Kwigira,” yibanda ku kamaro k’ubumwe, umurimo, gukunda igihugu no gufatanya mu kucyubaka no ku kirinda.

NTAGUNGIRA Alexis, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gicumbi

Bwana NTAGUNGIRA Alexis, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere akaba n'Umushyitsi mukuru, yavuze ko Umuganura ukwiye kuba umwanya wo kwishimira umusaruro wagezweho no kuwusangira, ariko kandi ukaba n'umwanya wo kwisuzuma no gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bikomeye bihangayikishije umuryango nyarwanda, cyane cyane ibireba urubyiruko.

Yagaragaje ko urubyiruko ari imwe mu nkingi zikomeye z’igihugu, kuko ari rwo rufite imbaraga zo gukora no gutanga umusanzu mu iterambere rirambye.

Ati: “Umutungo uruta indi yose Igihugu gifite ni abaturage bacyo, by’umwihariko urubyiruko kuko ni bo bafite imbaraga zo gukorera Igihugu cyacu mu gihe kirambye.”

Yavuze ko niba ntagikozwe, izo mbaraga zishobora gusigara zidakoreshwa neza igihe urubyiruko rwishoye mu biyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi.

Abarenga 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu ijambo, yibukije ko abarenga 50 bamaze gupfa mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 bazize inzoga zitujuje ubuziranenge. Yakomeje agaragaza ko ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi bifitanye isano no kuva mu ishuri kw’urubyiruko, mu gihe hari n’umubare munini w’abangavu baterwa inda zitateganyijwe.

Ubushomeri n’ubukene si byo byonyine byagaragajwe nk’imbogamizi ku mibereho y’imiryango; ubusinzi, ibiyobyabwenge, uburaya n’izindi ngeso mbi na byo byagaragajwe nk’ibibazo bigira ingaruka ku rubyiruko no ku miryango.

Bwana NTAGUNGIRA yasabye abaturage kuzirikana uburemere bw’iki kibazo, avuga ko kigomba gufatwa nk’ikibazo gifite ingaruka ku muryango ndetse no ku hazaza h’igihugu agira ati: “Tugomba kuzirikana uburemere bw’iki kibazo cyugarije imiryango yacu n’ejo hazaza h’Igihugu cyacu.”

Uburere bw’abana bwashyizwe mu nshingano z’umuryango

Mu butumwa butandukanye bwatangiwe mu Murenge wa Bwisige kandi, ababyeyi basabwe kongera uruhare mu burere bw’abana babo, aho kubarebera kure mu gihe bahura n’ibibazo bishobora kubangamira ejo hazaza habo.

Bwana NTAGUNGIRA yavuze ko umuryango ari ishingiro ry’uburere, asaba ababyeyi kujya baganira n’abana babo, gukurikirana imyigire yabo no kumenya abo bagendana.

Yagaragaje kandi ko amakimbirane yo mu miryango ashobora kugira ingaruka ku burere, imikurire n’imyitwarire by’abana. Yibukije kandi ko indangagaciro z’Umuganura zirimo gukunda Igihugu, gukunda umurimo no kuwunoza, ubumwe n’ubufatanye ndetse no kubaha ubuzima.

Ku bijyanye n’ubuzima, yavuze ko Umuganura ukomoka ku musaruro kandi ko umusaruro na wo ushingira ku buzima bwiza agira at: “Umuganura uva ku musaruro, umusaruro ukava ku buzima bwiza.”

Ubumwe n’umurimo ni ishingiro ryo kwigira

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Bwana NZABONIMPA Emmanuel yashimangiye ko insanganyamatsiko y’Umuganura w’uyu mwaka ifite aho ihurira n’intego yo guteza imbere abaturage binyuze mu bumwe, umurimo no kwihaza.

Yavuze ko iyo abaturage bashyize hamwe, bagakorana umurava kandi bagashyigikirana, bashobora kongera umusaruro no kubaka igihugu gishingiye ku kwigira.

Yagize ati: “Iyo dushyize hamwe, tugakorana umurava kandi tugashyigikirana, tugera ku musaruro mwiza, tukihaza kandi tukubaka Igihugu gishingiye ku kwigira no kwihaza.”

NZABONIMPA Emmanuel, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi

Umuyobozi w’Akarere yashimiye abaturage ba Gicumbi, by’umwihariko abo mu Murenge wa Bwisige, ku ruhare bagira mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’imishinga y’iterambere.

Yavuze ko Umuganura udakwiye gufatwa nk’umunsi wo kwishimira umusaruro gusa, ahubwo ko ukwiye no kuba umwanya wo kongera umuhate mu kazi no kwiyemeza gukomeza kubaka igihugu.

Ati: “Uyu munsi w’Umuganura ni umwanya wo gusangira ibyishimo, ariko kandi ni n’umwanya wo kongera kwiyemeza gukora cyane, kugira ngo tugere ku iterambere rirambye, tugire ubuzima bwiza, kandi twubake igihugu cyacu mu bumwe n’urukundo.”

Mu rwego rwo kurinda urubyiruko ingeso mbi, abayobozi basabye ko rukomeza kwitabira gahunda z’inyigisho n’ibikorwa bitegurwa mu biruhuko ku masite ari mu Tugari. Izo gahunda zigamije gufasha urubyiruko gukomeza kwiga no gutozwa indangagaciro, mu gihe ruri mu biruhuko, no kurufasha gusubira ku ishuri igihe kigeze rufite imyitwarire myiza.

Abaturage kandi basabwe kugira uruhare rufatika mu kwirinda no kurwanya inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge, byagaragajwe nk’ibimaze gutwara ubuzima bw’abaturage benshi.

Mu kwizihiza Umuganura, ubuyobozi bwa Gicumbi bwagaragaje intambwe abaturage bamaze gutera mu nzego zitandukanye. Hagaragajwe uruhare rw’abaturage muri gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza, izwi nka Mituweli, ndetse na EjoHeza, gahunda ibafasha kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza.

Ubuyobozi kandi bwagaragaje umusaruro ukomeje kuboneka mu buhinzi n’ubworozi, ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, isuku n’isukura, umutekano n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi byashyizwe mu murongo umwe n’intego yo kubaka abaturage bafite ubuzima bwiza, bakora, bakongera umusaruro kandi bagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’igihugu.

Abaturage bibukijwe ko indangagaciro z’Umuganura zikwiye kuba umusingi wo gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, aho gukunda Igihugu, gukunda umurimo, ubumwe, ubufatanye no kubaha ubuzima bikwiye guhabwa umwanya ukomeye.

Banashishikarijwe gukomeza gushyigikira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage, mu gihe urubyiruko rwashyizwe ku isonga mu bikorwa byo kurinda ejo hazaza h’umuryango n’igihugu.