Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

“Kanyanga irahari, ariko ubuyobozi ntibuyishyigikiye” — Meya NZABONIMPA Emmanuel

 

Mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage no gukaza ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe, mu Karere ka Gicumbi hamenwe Kanyanga irenga litiro 1,000 n’ibiro 25 bya ETANOL, byafashwe mu gihe cy’icyumweru kimwe mu Mujyi wa Gicumbi.

Iki gikorwa kiri mu ngamba z’Akarere ka Gicumbi zo gukumira ikoreshwa n’icuruzwa rya Kanyanga n’ibindi binyobwa bitemewe, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, imibereho y’imiryango ndetse n’iterambere ry’urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, asaba abaturage gukomeza kugira uruhare rufatika muri uru rugamba, batanga amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe, kugira ngo ibikorwa bishobora kubangamira ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bikumirwe hakiri kare. 

Meya NZABONIMPA yashimangiye ko ubuyobozi butazadohoka ku ngamba zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitemewe, asaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego zibishinzwe mu guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati: “Twabikoze nk’ikimenyetso kigaragariza abaturage ko Kanyanga ihari ariko ko ubuyobozi butayishyigikiye. Hafashwe ingamba zikomeye, turi gukoresha ikoranabuhanga, ariko nta cyo twageraho tudafatanyije n’abaturage.” 

Yasabye abaturage, by’umwihariko urubyiruko, gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bintu byangiza ubuzima, ahubwo bagahitamo ibikorwa bibateza imbere, bibafasha kubaka ejo hazaza heza no kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere n’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano n’abaturage bukomeje gukomezwa mu guhangana n’icuruzwa n’ikoreshwa rya Kanyanga n’ibindi binyobwa bitemewe.

Yashimangiye ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi muri uru rugamba, cyane cyane mu gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe gufata ingamba zihuse zo gukumira ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burasaba abaturage gukomeza kwirinda Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, no gukorana n’inzego zibishinzwe mu kubaka umuryango utekanye, ufite ubuzima bwiza kandi ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.