Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Imyaka itanu y’impinduka mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere

 

Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Gicumbi kateye intambwe mu guteza imbere ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere, mu gihe ibikorwa byibanze ku kwegera abaturage no kubongerera amahirwe yo kwiteza imbere. Kuva mu 2021 kugeza mu 2026, imibare y’Akarere igaragaza impinduka mu nzego zitandukanye, zirimo ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima, guhanga imirimo no guteza imbere uruhare rw’abaturage mu miyoborere.

Imiyoborere: abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa

Mu rwego rw’imiyoborere, Inama Njyanama y’Akarere yafashe imyanzuro 446 muri manda y’imyaka itanu, muri yo 439 ishyirwa mu bikorwa, bingana na 98.4%.

Ubuyobozi bw'Akarere busanga imiyoborere itagarukira ku myanzuro y’inzego gusa, ahubwo inashingira ku buryo abaturage begerezwa ubuyobozi, ibitekerezo byabo bigategwa amatwi kandi ibibazo byabo bigashakirwa ibisubizo. Gahunda zo kwegera abaturage, Ukwezi k’Umujyanama, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga na Mbaza System byakoreshejwe mu kongera imikoranire hagati y’abaturage n’ubuyobozi.

Mu butabera bwunga, Abunzi bakemuye ibibazo 3,324 muri 3,341 bakiriye, bingana na 99.4%.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, NZABONIMPA Emmanuel, ashimangira ko uruhare rw’abaturage ari rwo shingiro ry’imiyoborere igamije iterambere rirambye.

Ati: “Iterambere rirambye rishingira ku muturage uzi ibimukorerwa kandi ubigiramo uruhare. Nta muyobozi ushobora gutekereza neza ibikwiye abaturage kurusha uko babizi ubwabo.”

Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko iyi myumvire ari na yo ishingirwaho mu bikorwa byo kwegera abaturage no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo ku igenamigambi n’ibikorwa bibagenewe.

Ubukungu: ubuhinzi n’ubworozi byakomeje kuzamuka

Ubuhinzi, bukorwa n’igice kinini cy’abaturage, muri iyi manda y'imyaka itanu bwashowemo imbaraga. Ibishyimbo, ibirayi, ibigori, ingano n’imyumbati biri mu bihingwa byatejwe imbere, mu gihe abahinzi bashyigikiwe mu kubona imbuto n’ifumbire.

Ubuso buhingwaho icyayi n’ikawa na bwo bwarongerewe, mu gihe ibikorwa byo gufata ubutaka byakomeje. Hakozwe amaterasi y’indinganire kuri hegitari 1,528, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka 39,920, naho amashyamba aterwa kuri hegitari 1,709.5.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NZABONIMPA yagaragaje ubuhinzi nk’umusingi w’ubukungu bwa Gicumbi, asaba abashoramari kureba amahirwe ari muri uru rwego. Yashimiye kandi Umushinga Green Gicumbi ku ruhare wagize mu kuzamura imibereho y'Inyemezamihigo za Gicumbi.

Ati: “Turashimira Umushinga Green Gicumbi Umukuru w’Igihugu yaduhaye ukaza guhindura byinshi i Gicumbi.”

Yagaragaje kandi ko ubuhinzi bw’ingano bwagiye buhuza abahinzi n’isoko ry'inganda, ibintu ubuyobozi bw'Akarere bubona nk’amahirwe yo kongera agaciro k’umusaruro ukomoka ku butaka bwa Gicumbi.

Mu bworozi, gahunda ya Girinka yagejeje inka ku baturage 5,974, mu gihe 4,356 bahawe amatungo magufi. Umusaruro w’amata na wo wariyongereye, aho Akarere kavuga ko ubu haboneka litiro z’amata zigera ku 100,700 ku munsi. Umubare w’amakusanyirizo y’amata warazamutse uva kuri 20 mu 2021 ugera kuri 23.

Ibikorwa remezo: amazi, imihanda n’ibiraro

Mu bikorwa remezo, umuhanda wa Byumba–Ngondore ufite uburebure bwa kilometero 15.53 uri mu mishinga y’ingenzi y’ubwikorezi yashyizwe imbere.

Muri iyi myaka itanu kandi, kilometero 386.76 z’imihanda zarabungabunzwe, mu gihe hubatswe ibiraro 13 mu mirenge itandukanye. Mu bijyanye n’amazi, igipimo cy’abaturage bagezweho n'amazi cyarazamutse kiva kuri 89% mu 2021–2022 kigera kuri 94% mu 2025–2026.

Kuri Meya NZABONIMPA, ibikorwa remezo bigomba guhuza abaturage n’amahirwe y’ubukungu ndetse no kubafasha kubona serivisi.

Umuyobozi w'Akarere kandi, yagarutse ku bikorwa byo gutunganya igishanga cya Gatuna no kubungabunga ibikorwa byagezweho binyuze muri Green Gicumbi, ashimangira ko intego ari ugukoresha umutungo kamere mu buryo burambye.

Imirimo n’ishoramari: iterambere rihinduka amahirwe

Kugira ngo iterambere rihinduke amahirwe y’akazi n’amikoro, Akarere ka Gciumbi kashyize imbaraga mu guhanga imirimo no guteza imbere imishinga y’abaturage, cyane cyane urubyiruko. Mu myaka itanu, hahanzwe imirimo 43,816 mu gihe intego yari 38,672, bingana na 113.3%.

Ubwizigame muri Ejo Heza na bwo bwarazamutse: mu 2021 abaturage bizigamiye 329,140,689 Frw ku ntego ya 300,000,000 Frw, mu gihe mu 2025–2026 ubwizigame bwageze kuri 717,766,060 Frw ku ntego ya 504,103,300 Frw.

Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu ishoramari no gushyigikira gahunda z’Akarere mu bukungu, uburezi, ubuzima n’ibikorwa remezo. Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane wolfram na zahabu, abaturage barenga 1,500 babonye akazi buri mwaka.

Bwana NZABONIMPA ashimangira ko abaturage, cyane cyane urubyiruko, bagomba kuba abafatanyabikorwa b’iterambere aho kuba abarirebera agira ati: “Urubyiruko ntirukwiye kuba abarebera ikibazo, ahubwo rugomba kuba igisubizo.”

Imibereho myiza: uburezi, ubuzima n’uburezi budaheza

Mu burezi, umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke warazamutse uva kuri 7,800 ugera kuri 25,076. Mu mashuri y’imyuga, abanyeshuri bageze kuri 4,558, mu gihe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri ryakomeje kwaguka. Uburezi budaheza na bwo bwahawe umwanya. Abanyeshuri bafite ubumuga bavuye kuri 780 bagera kuri 3,866, mu gihe abarimu 684 bahawe amahugurwa agamije kubafasha gutanga uburezi buboneye kuri abo banyeshuri.

Mu rwego rw’ubuzima, hubatswe kandi hashyigikirwa Poste de Santé esheshatu na ECD esheshatu. Gahunda zo kurwanya imirire mibi n’igwingira zakomeje gushyirwa mu bikorwa, mu gihe imiryango 8,650 yahawe ubufasha bugamije kuyifasha kwivana mu bukene.

Imiryango 164 itishoboye yubakiwe amacumbi, naho amakoperative 20 y’abafite ubumuga yahawe inkunga yo guteza imbere ibikorwa byayo. Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, abagenerwabikorwa 2,024 bahawe inkunga y’ingoboka, mu gihe hubatswe amazu 66.

Bwana NZABONIMPA ashimangira imibereho myiza nk'isano ya hafi n’ubukungu bw’umuryango, by’umwihariko uruhare rw’abagore agira ati: “Umugore ni we mutima w’iterambere. Iyo dushyigikiye umugore, tuba dushyigikiye iterambere ry’igihugu cyacu.”

Mu rwego rwo kubungabunga amateka no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hubatswe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mutete kandi hari kurebwa uburyo hashyiramo amateka azajya afasha abahasura.

Umuryango, siporo n’uruhare rw’abaturage

Umuganda wakomeje kuba urubuga rw’ubufatanye bw’abaturage. Ubwitabire bwari ku kigereranyo cya 91%, mu gihe agaciro k’ibikorwa byakozwe karenze miliyari 2.4 Frw.

Mu guteza imbere siporo n’imyidagaduro, Stade ya Gicumbi yarasanwe, mu gihe Akarere gakomeza gutera inkunga amakipe yitabira amarushanwa atandukanye, arimo Umurenge Kagame Cup. Mu mikino ya volleyball y’abakobwa, ikipe yahagarariye Gicumbi yatwaye igikombe. Mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu 2024, ubwitabire muri Gicumbi bwageze kuri 99.8%.

Muri ibi bikorwa byose, Umuyobozi w'Akarere agaragaza ubufatanye nk’imwe mu nkingi z’ingenzi z’iterambere.

Ati: “Iyo dushyize hamwe, tugakorana umurava kandi tugashyigikirana, tugera ku musaruro mwiza, tukihaza kandi tukubaka Igihugu gishingiye ku kwigira no kwihaza.”

Imyaka itanu y’ibikorwa n’icyerekezo ku hazaza

Mu myaka itanu ishize, imibare y’Akarere ka Gicumbi igaragaza ibikorwa byakozwe mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere. Imyanzuro 98.4% y’Inama Njyanama yashyizwe mu bikorwa, umubare w’abaturage bafite amazi meza urazamuka, abana benshi bagana amashuri, imirimo irahangwa, ubwizigame buriyongera, naho ibikorwa remezo bigenda byaguka.

Ariko ku muturage, izi mpinduka ntizigarukira ku mibare gusa. Zigaragarira mu kugezwaho amazi, amashanyarazi, imihanda, amashuri, serivisi z’ubuzima, amahirwe y’akazi n’uburyo abaturage bagira uruhare mu byemezo bibareba.

Mu gihe manda y'Imyaka itanu y'Inama Njyanama igana ku musozo, Ubuyobozi busanga ikibazo atari ukureba ibitaragezweho ahubwo ikibazo gikurikiraho ari uburyo ibyo byagezweho bizakomeza kurindwa no guhinduka amahirwe arambye ku baturage ba Gicumbi.

Umuyobozi w'Akarere agafata ubufatanye nk’umusingi w’icyerekezo cy’Akarere.

Ati: “Uyu munsi ni umwanya wo gusangira ibyishimo, ariko kandi ni n’umwanya wo kongera kwiyemeza gukora cyane, kugira ngo tugere ku iterambere rirambye, tugire ubuzima bwiza, kandi twubake igihugu cyacu mu bumwe kuko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu.”