Gahunda ya "Kwihaza" yitezweho kongera ishoramari n'iterambere ry'ubukungu
Abaturage bo mu Mirenge ya Rutare, Rwamiko, Bukure, Giti na Muko yo mu Karere ka Gicumbi bashishikarijwe kwitabira gahunda ya KWIHAZA, igamije korohereza abaturage kubona inguzanyo ku nyungu nto kugira ngo bongere ishoramari mu bikorwa bibateza imbere ndetse banagire uruhare mu kuzamura ubukungu bw'Igihugu.
Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo kumenyekanisha iyi gahunda cyateguwe na RIM PLC ku bufatanye na Banki y'u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), cyabereye mu Kagari ka Gatwaro, Umurenge wa Rutare, kikitabirwa n'Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, abayobozi ba RIM PLC, inzego z'ibanze n'abaturage.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi yavuze ko gahunda nk'iyi ije kunganira ingamba za Leta zigamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku ishoramari ry'abaturage no kubongerera ubushobozi bwo kwihangira imirimo.
Yagize ati:"Iterambere rirambye ritangirira ku muturage ufite ubushobozi bwo gushora imari no kubyaza umusaruro amahirwe afite. Turashishikariza abaturage gukoresha neza iyi gahunda ya KWIHAZA bashora imari mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi n'ibindi bikorwa bibinjiriza, kugira ngo bazamure imibereho y'imiryango yabo kandi bagire uruhare mu iterambere ry'Akarere n'Igihugu muri rusange."
Yakomeje ashimangira ko ubuyobozi bw'Akarere buzafatanya n'abafatanyabikorwa mu gukomeza kwegera abaturage mu kubasobanurira amahirwe ari muri iyi gahunda no kubafasha kuyabyaza umusaruro.
Ubuyobozi bwa RIM PLC buvuga ko gahunda ya KWIHAZA yashyizweho mu rwego rwo gufasha abaturage kubona igishoro ku nyungu iciriritse, bityo bakabasha kwagura ibikorwa byabo no kongera umusaruro, cyane cyane mu nzego z'ubuhinzi, ubworozi n'ubucuruzi.
Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bavuga ko iyo gahunda izabafasha kugera ku ishoramari bitabagoye, bakizera ko izabafasha kwagura ibikorwa byabo no kongera umusaruro. Gahunda ya KWIHAZA ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu korohereza abaturage n'abashoramari bato kubona serivisi z'imari zibafasha kwihangira imirimo, kongera umusaruro no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bikorerwa imbere mu gihugu.