ABANYAGICUMBI BISHIMIYE GAHUNDA YO GUKINGIRA KORONAVIRUSI

Kuri uyu wa 05 Werurwe 2021, mu Karere ka GICUMBI kimwe no mu Rwanda hose, mu Bigo Nderabuzima bikorana n’Ibitaro bya BYUMBA hatangijwe gahunda yo gutanga urukingo rwa koronavirusi ku bantu bakora kwa muganga cyane cyane abakurikirana abarwayi ba koronavirusi, abantu bafite kuva ku myaka 65 kuzamura, abafite uburwayi bwa karande burimo Diyabete, umutima, indwara z’ubuhumekero n’izindi, abafite ubumuga n’abandi bantu bose bafata iya mbere mu kurwanya iki cyorezo.

Iyi gahunda yatangirijwe ku mugaragaro mu Kigo Nderabuzima cya BYUMBA n’Umuyobozi w’Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix wari hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, ni icyiciro cya mbere cy’urukingo rwa Koronavirusi aho kiri bwibande cyane cyane ku bafite ibyago byo kwandura iki cyorezo kurusha abandi nk’uko bavuzwe haruguru.

Umuyobozi w'Akarere bwana Felix NDAYAMBAJE ahabwa urukingo rwa COVID-19

Nyuma yo gukingirwa, Umuyobozi w’Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix aho yanyuraga hose areba uko iki gikorwa kiri gukorwa, yasabaga abaturage kutagira impungenge zo kwakira uru rukingo ngo kuko nta ngaruka rufite ko n’uwagira ibimenyetso bidasanzwe ko hari abaganga biteguye bahita bamwitaho bagakemura ikibazo yaba agaragaje, bityo asaba buri wese uri muri ib byiciro bigomba gukingirwa kudapfusha ubusa aya mahirwe bahawe yo gukingirwa ku ikubitiro ngo kuko bizabarinda guhitanwa n’iki cyorezo cya koronavirusi.

Yakomeje abibutsa ko kuba bahawe uru rukingo, bitabaha uburenganzira bwo kureka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi ariho, ko ahubwo bagomba gukomeza kwirinda kuko umubare munini w’Abanyarwanda utararuhabwa. Yashoje asaba n’abandi Banyagicumbi basigaye bataragerwaho, kuba bihanganye ngo kuko Leta yacu iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ishyira umuturage ku isonga, bityo nabo mu gihe kitarambiranye bazabageraho, abasaba gukomeza ingamba zo kwirinda.

Umusaza witwa BWANYAHINGA Francois w’imyaka 109 y’amavuko utuye mu murenge wa SHANGASHA yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ukomeje kubereka ko ari we Kabando kabo. Yagize ati: “Ndashima Perezida wacu KAGAME rwose ari kudufasha kugira ngo rubeho, tugire ubuzima bwiza…..Ndamushimira Imana izagume imufashe”. Mu Bitaro by’Akarere ka GICUMBI, biteganyijwe ko hagiye gutangwa inkingo zigera ku 8,500.

Umusaza BWANYAHINGA Francois ahabwa urukingo rwa COVID-19