GICUMBI: ABATURAGE BAKOMEJE KWISHIMIRA IBYIZA BY’UMUSHINGA GREEN GICUMBI

Nk’uko byagarutsweho na Nyakubahwa Minisitiri w’Ibidukikije Dr.MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc ubwo yatangizaga Igihembwe 2020-2021cyo gutera amashyamba mu Karere ka Gicumbi kuwa 7 Ugushyingo 2020, aho yasabye Abanyagicumbi gukoresha rondereza zikoresha inkwi nkeya, abaturage bo mu mirenge ya RUSHAKI, MUKARANGE, BWISIGE, RUBAYA, MANYAGIRO, KANIGA na SHANGASHA barishimira imbabura zikoresha inkwi nkeya bagejweho ku bufatanye bw’Umushinga GREEN GICUMBI, aho biteganijwe ko hazatangwa  muri iyi mirenge imbabura zo mu bwoko bwa SONGA" zikoresha inkwi nke mu rwego rwo kugabanya ibicanwa biva ku biti.

Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Gicumbi Madame MUYISHIMIRE Marie Scolastiue ashyikiriza umuturage wo mu murenge wa MANYAGIRO imbabura ya rondereza yo mu bwoko bwa SONGA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, hari hatahiwe abaturage b’umurenge wa MANYAGIRO aho bashyikirije izi mbabura zo mu bwoko bwa SONGA imiryango magana arindwi na mirongo itatu n’itatu.Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere Madame MUYISHIMIRE Marie Scolastique ari hamwe n’Umuyobozi w’Umushinga GREEN GICUMBI mu Karere bwana KAGENZA Jean Marie.

Bwana KAGENZA Jean Marie Umuyobozi w'Umushinga GRREN GICUMBI nawe yari muri iki gikorwa cyo gushyikiriza abaturage b'Umurenge wa MANYAGIRO izi mbabura za rondereza zo mu bwoko bwa SONGA

Mu ijambo rye, bwana KAGENZA yagize ati: “Ibi byose mubona biri kubakorerwa, ntabwo ari umushinga ubibakorera ahubwo ni ibyo igihugu cyacu cyabageneye mwebwe Abanyagicumbi kibinyuza mu mushinga”. Yakomeje ababwira ko umushinga GREEN GICUMBI uje gufatanya nabo mu kurinda no gukumira ingaruka ziterwa n'isuri by'umwihariko, bityo asaba abakorewe amaterasi kuyarinda no kuyabungabunga bayateraho ibyatsi imvura igihari ndetse no gufatanya mu gikorwa cyo gutera amashyamba no gusazura ashaje. Ikindi yababwiye ni uko ngo izi mbabura zizabafasha gucana inkwi nke kandi zumye kugira ngo imyotsi itajya kwangiza ikirere imvura ikagwa nabi, ibi bikaba umuco wo kurinda isi kugira ibe nziza kuruta uko twayisanze.

 Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Umushiga GREEN GICUMBI yabasabye kugira umuco wo kurinda isi

Mu ijambo ry’Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere, yashimiye abaturage b’Umurenge wa Manyagiro uburyo batazuyaje muri gahunda yo kwitabira ibi bikorwa by'Umushinga wa GREEN GICUMBI, abasaba kudaterera agati mu ryinyo ngo bishimire ibi bikorwa byiza ugenda ubagezaho, ahubwo ko bagomba gushyira ingufu mu kubigiramo uruhare ndetse no kubibungabunga kugira ngo bitazangirika. Yagize ati: “Mwirinde kwangiza ibikorwa byakozwe mu bigizemo uruhare birimo gutera amashyamba no gukora amaterasi y’indinganire kandi mujye mugaragaza umunsi ku munsi abantu bashobora kubyangiza”. Ikindi nawe yagarutseho ni akamaro k'izi mbabura, ababwira ko bazihawe kubera ko zikoresha inkwi nkeya anasaba abandi kujya kuzigurira kuko zidahenze kugira ngo badakomeza kwangiza amashyamba.

Madame MUYISIHIMIRE yasabye aba baturage kudaterera agati mu ryinyo ahubwo ko bagomba kugira uruhare mu bikorwa by'uyu mushinga ndetse no kubungabunga ibyo ubagezaho

Abaturage bagaragarijwe uburyo iyi mbabura yitwa SONGA ikoresha igihe gito ndetse n’inkwi nkeya bayigereranya no guteka ku mashyiga asanzwe. Kubera ibi bikorwa byose, bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ukomeje kubagezaho ibi bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo ya buri munsi baniyemeza kubungabunga ibigenda bigerwaho.

 Abaturage bagaragarijwe itandukaniro ryo gukoresha imbabura SONGA n'amashyiga aho biboneye ko amashyiga azamura imyotsi myinshi kandi akanakoresha inkwi nyinshi

Ngiyi imbabura ya rondereza ya SONGA ikoresha inkwi nkeya cyane iri guhabwa Abanyagicumbi