GICUMBI: ABATURAGE BARASABWA KUBYAZA UMUSARURO AMAHIRWE BAZANIWE NA LETA ANYUZE MU MUSHINGA GREEN GICUMBI

Kuri uyu gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo 2020, mu mudugudu wa RWIRI, akagari ka GISUNA mu murenge wa BYUMBA, Minisitiri w'Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc ni ho yatangirije ku mugaragaro igihembwe cyo gutera amashyamba 2020-2021, aho bateye ibiti ibihumbi mirongo 50 ku buso bungana na hegitari 20. Iki gikorwa kiri muri bimwe mu bigomba gukorwa binyuze mu mushinga “Green Gicumbi” ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu gitera Inkunga Imishinga y’Ibidukikije (FONERWA) mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka gicumbi bwana NDAYAMBAJE Felix yabagejejeho ishusho yako mu kubungabunga ubutaka nk’Akarere karangwa n’imisozi ihanamye. Yakomeje ababwira ko ubutaka buteyeho amashyamba buri ku buso bungana na hegitari 23,024 (28%), ibiti bivangwa n’imyaka biri ku buso bungana na hegitari 13,057.71, amaterasi y’indinganire ari ku buso bungana na ha 9,622 naho amaterasi yikora ari ku buso bungana na hegitari 13,081.24. Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, yavuze ko ingo ibihumbi 227,004 zifite nibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Igihugu gitera Inkunga Imishinga y’Ibidukikije (FONERWA), Madame Teddy MUGABO yagaragaje bimwe mu bikorwa bimaze gukorwa n'uyu mishinga, birimo amaterasi y’indinganire amaze gukorwa ku buso bungana na hegitari zisaga 700 yakozwe mu mirima y'abaturage, ibiti by'imbuto  ziribwa 58,000 byatewe, amashyamba yasazuwe ku buso bungana na hegitari 400 ndetse n’imbabura zirondereza ibicanwa  4,500 zashyikirijwe abaturage.

Mu ijambo rya Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abaturage gushyigikira ibikorwa byose by'umushinga Green Gicumbi no kubyaza umusaruro amahirwe babonye birimo gusazura amashyamba yabo ngo kuko ibi biti bishya bari gutera na bo bazabiraga abana babo.Yagize ati “Kuba Leta ije ikemera kugusazurira ishyamba ikaritera bundi bushya ukazariraga abana bawe, nta kiguzi wabona utanga ni amahirwe akomeye mubonye kandi mugomba kubyaza umusaruro.”

Ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc, yabibukije ko ibikorwa by'Umushinga Green Gicumbi ari ibyabo bityo bakaba basabwa kutarangarana amahirwe babonye, ahubwo bakayabyaza umusaruro, bityo bikazabasigira iterambere nk'uko Leta yabiteganyije. Yagize ati, “Nk'uko bikubiye mu nsanganyamatsiko y'uyu mwaka 'Amashyamba ni umusingi w'imibereho myiza y'abaturage n'iterambere rirambye” Abanyarwanda twese by'umwihariko Abanyagicumbi, turashishikarizwa kongera imbaraga mu gutera, gusazura no gufata neza amashyamba ndetse no kuyabyaza umusaruro mu buryo burambye. Aya mashyamba duteye muyafate neza kuko ari ubukungu, umusaruro wayo ubu uratangiye kuko mbere yo kuyasarura yeze, azadufasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe”.

Yakomeje ijambo rye agira ati: “Ndashimira abaturage bishyize hamwe bagahuza amasambu yabo bagamije  kuvugurura amashyamba yabo no kuyabungabunga. Mukomereze aho n’abatarabikora mubibakangurira, ariko kubibakangurira kwiza ni ukuyafata neza kugira ngo abandi bazabona ubwiza bwabyo, nabo bakaza basaba y’uko bavugururirwa amashyamba yabo”.

Muri iki gihembwe2020-2021, Akarere ka GICUMBI ku bufatanye bw’Umushinga GREEN GICUMBI, hazaterwa ibiti by’amoko anyuranye birimo ibiti miliyoni 1 bizaterwa ahazasarurwa amashyamba y’abaturage, ibiti bivangwa n’imyaka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu miro ngo irindwi na bitandatu na Magana arindwi 1,676,700 ndetse n’ibiti by’imbuto ziribwa bingana n’ibihumbi bitandatu na magana inani (6,800) ndetse n’imigano ibihumbi icumbi (10,000) izaterwa ku migezi n’imikoki.