AKARERE KA GICUMBI KARASHIMIRA URWEGO RWA DASSO IBIKORWA BITEZA IMBERE UMUTURAGE

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu bwana NTEZIRYAYO Anastase kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020 ubwo yatahaga ku mugaragaro inzu Urwego rwa DASSO rwubakiye umuryango wa HAKIZIMANA Jean Berchmas n’IMANISHIMWE Clarisse batuye mu mudugudu wa KABASEGA mu Kagari ka KABEZA mu murenge wa MUTETE.

Uyu ni HAKIZIMANA Jean Berchimas n'Umufasha we IMANISHIMWE Clarisse n'umwana bibarutse 

Mu ijambo rye, HAKIZIMANA Berchimas yashimiye abagize Urwego rw DASSO bo mu Karere ka GICUMBI. Yagize ati: “Ndabashimiye kubera ibikorwa byiza mwatugejejeho aho mwabanje kuduha inka ubu ikaba yarabyaye none mukaba muduhaye inzu nziza nk’iyi muri uyu mudugudu. Inzira zo gukira turazifite kuko ntiwabona umuntu ugufasha ngo ushyire amaboko mu mifuka ku buryo mu mwaka wa 2025 tuzongera kwicara ahangaha twishimira Ipikikpiki tuzaba twaraguze”.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gicumbi yavuze ko iri ari ishema rikomeye kubona DASSO nka rumwe mu Nzego z'umutekano rukora ibikorwa by'indashyikirwa nk'ibi. Bitwereka ko dufite icyizere cyo gukomeza kubaho ndetse mu gihe kirambye, ashimira uru rwego rwa DASSO.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu hagati y'Uhagarariye Polisi n'Umuhuzabikorwa w'Agateganyo wa DASSO

Umuhuzabikorwa w’Agateganyo wa DASSO mu Karere UMUGANWA NYANGABO Jean Paul, yavuze ko ubunararibonye buberetse. Yagize ati: “Nyuma yo kubasanga ko ari umuryango wari ufite ibibazo, twabanje kuwereka HAKIZIMANA ko ari murumuna wacu atwibonamo, tubanza kubaha inka batangira guhinga kuko mbere batashoboraga kumva ko bahinga, ariko ubu bahinze ibirayi, ibishyimbo n'ibigori ndeste n’izi nka zimeze neza. Yashoje ashimira Ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge, IBUKA, FARG ndetse na AERG kubera ko nabo babateye ingabo mu bitugu muri iki gikorwa cyatashywe uyu munsi.

Umuhuzabikorwa w'Agateganyo wa DASSO, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu n'Uhagarariye Polisi bataha inzu ku mugaragaro

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu bwana NTEZIRYAYO Anastase mu ijambo rye, yagize ati: “Ndashimira mbere na mbere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME wadutoje uyu muco wo gushyira umuturage ku isonga”. Yakomeje ashimira Urwego rwa DASSO mu Karere ka Gicumbi kubera ko bateye iyi nyikirizo. Ikindi yagize ati: “Murakoze,  muduhesheje agaciro, kandi iyo uhaye umuntu inka uba umuhaye ubukungu”

Yabashimiye indangagaciro zirimo iyo gukunda igihugu kuko kugikunda atari ugukunda imisozi yacyo ahubwo ari abantu, iy'ubutwari bagaragaje nyuma yo kumuha inka bakabona ko bakeneye inzu bagahita biyemeza none bakaba babigezeho.

Yashoje avuga ko ntawe utashima uyu muryango kubera ko nyuma yo kubaha inka ubu imeze neza kandi yanabyaye,avuga ko ibi bitwereka ko ntacyo batakwigezaho abasezeranya ko n'Akarere kabari hafi, bityo  ibyo bahiga byose uko byaba bingana bazabigeraho.