ABANYAGICUMBI BARASABWA KUBANZA GUHARANIRA KUGIRA UBUZIMA BWIZA

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 9 Nzeri 2020 n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu bwana NTEZIRYAYO Anastase ubwo bari mu gikorwa cyo gutangiza Igihembwe cy’Ihinga 2021A.

Iki igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere mu Mudugudu wa MASHYOZA, Akagari ka TANDA mu Murenge wa GITI aho bateye imbuto y’ibigori, kikaba cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ari hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) Sitasiyo ya RWERERE bwana RWAKAYANGA Leandre, Abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere, Abakozi b’Akarere, Umurenge n’Akagari, Abajyanama b’Ubuhinzi muri uyu murenge ndetse n’abaturage b’Akagari ka TANDA.

Abaturage b'Akagari ka TANDA, Abajyanama b'Ubuhinzi n'Abayobozi mu nzego z'Ibanze ni bo bari bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Umyobozi wa RAB Station ya Rwerere mu ijambo rye, yababwiye ibanga rituma umuntu akizwa n’ubuhinzi n’ubworozi. Yagize ati: “ibanga ryo gukira mu buhinzi ni ugukoresha imbuto nziza kandi buri muntu wese ntabwo ayireba n'ijisho rye ahubwo bayibonera mu bacuruzi b’inyongeramusaruro ikanaterwa mu butaka bwiza hakoreshejwe ifumbire kuko gufumbira ari ugusubiza mu butaka ibyo igihingwa cyavomyemo, kandi igaterwa kare, kuyikurikirana mu murima nk'uko bita ku mwana kuva agisamwa kugeza akuze, gusarura umusaruro wayo neza no kuwuhunika neza”.

 

Bwana RWAKAYANGA Leandre, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi (RAB) Sitasiyo ya RWERERE asobanurira abaturage uburyo bagomba guhinga bagamije kubona umusaruro ushimishije

Yakomeje abagaragariza imbogamizi zibangamiye ubuhinzi zirimo ko abaturage bamwe badashyira hamwe muri gahunda za Leta nko mu guhuza ubutaka bikorwa na bamwe abandi batabikozwa, gukomeza gukoresha inyongeramusaruro aho bamwe bayikoresha, abandi bagakoresha imwe muri izi cyane cyane imborera imvaruganda bakayihorera cyangwa n'uyikoresheje agakoresha nkeya bityo abasaba kuyikoresha ku rugero rugomba, gahunda ya smart nkunganire aho usanga hari bamwe bavuga ngo iyi mbuto ni mbi kandi bagombye kubaza abashinzwe ubuhinzi mu mirenge niba hari ibyo badasobanukiwe ndetse no gufata umusaruro nabi aho yabasabye kujya bagomba kujya baterera rimwe kugira ngo bikurire kimwe, bisarurirwe bisarurirwe rimwe, bihunikwe hamwe kandi bijye bikurikiranwa n’amatsinda.
Yashoje abasaba kwitabira igikorwa cyo kuhira ku buso buto aho yabashishikarije gukoresha imashini zirimo nkunganire binyuze mu matsinda bagomba gukora agamije kugura izi mashini bityo bikaba bizabafasha guhinga ibihembwe byose uko ari 3 aho kuba 2.

Mu ijambo rye, bwana NTEZIRYAYO yababwiye ko nyuma yo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2021A ku mugaragaro ku rwego rw'Akarere, nabo bagomba kugitangiza ku rwego rw'umurenge, Akagari ndetse n'Umudugudu anabashimira kuba barasobanukiwe no guhinga bakoresheje imbuto nziza n’ifumbire y’imborera n’iy’imvaruganda. Yakomeje abashishikariza kwita ku bworozi burimo n’ubw’amatungo magufi nk’inkoko kugira ngo ibyakomokaho bitange umusaruro uba witezwe ndetse n’ifumbire, ubuyobozi nabwo bukaba buzabashakira isoko ry’uwo musaruro.

Bwana NTEZIRYAYO Anastase Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu asaba abitabiriye bose kubanza guharanira kugira ubuzima buzira umuze

Mu butumwa bwe kandi yagize ati: “Kugira ngo ubwo bukungu bwose bushoboke ni uko tuba turi bazima bityo mukaba mugomba kwirinda ibiyobyabwenge n'ibindi binyobwa by'ibikorano, kugira Ubwisungane mu kwivuza mwese ndetse no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 mwibuka ko amagara ataguranwa amagana, mwishakemo ibisubizo ibindi bize ari inyongera”. Yashoje abibutsa ko mu rwego rwo guhunika neza uyu musaruro w’ibigori bateye bagomba kuzabihunika mu buhunikiro bubegereye mu rwego rwo kwirinda ko byahunikwa ahandi nko mu ngo bityo bikaba byagira ikibazo cy’uruhumbu.