GICUMBI MU NZIRA ZO GUSHAKIRA UMUTI URAMBYE IKIBAZO CY'IMBUTO NZIZA Y'IBIRAYI

Mu Karere ka Gicumbi kimwe no mu tundi turere two mu gihugu cyacu, igihingwa cy'ibirayi ni kimwe mu hihingwa byatoranijwe muri gahunda y'imbaturabukungu. Mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko imbuto y'ibirayi ni imwe muzikenerwa cyane kuko ihingwa ku buso bungana na Hegitari 6,900, ubu bikaba bigaragara ko igenda ibura mu batubuzi no mu bahinzi.

Bwana NTEZIRYAYO Anasatase, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu atangiza iyi nama

Kubera iyo mpamvu y’ibura  ry’iyi mbuto, kuri uyu wa kane tariki ya 15 Ukwakira 2020 mu cyumba cy'inama cy'Akarere, hateraniye inama yari igamije kurebera hamwe ibibazo by'ingutu bigaragara mu butubuzi bw'imbuto nziza y'ibirayi no kubishakira umuti. Muri byo hagaragaye ikibazo cy'ingano nkeya y'imbuto ituburwa ndetse n'ubwiza bwayo, indwara n'ibyonnyi, ikibazo cy'uburumbuke bw'ubutaka ndetse no kuba nta huriro rihari rihuza abakora mu butubuzi bw'imbuto barimo abatubuzi ubwabo, abacuruza n'abakoresha imbuto y'ibirayi n'ibindi... Mu ngamba zafashwe harimo gushyiraho gahunda inoze yo gutubura imbuto nziza y'ibirayi ndetse no gushyiraho ihuriro ry'abatubuzi, abacuruzi n'abakoresha imbuto y'ibirayi.

Iyi ni Komite y'abantu batanu y'Abagize Ihuriro ry'abatubuzi b'imbuto, abayikoresha n'abayicuruza bamaze gutorwa

Zimwe mu nshingano iri huriro ry'abatubuzi b'imbuto, abayikoresha n'abayicuruza bafite hairimo kumenya no gutanga amakuru ku ngano y'imbuto ikenewe mu Karere, gukora igenamigambi rijyanye no kwihaza ku mbuto nziza y'ibirayi mu Karere, gushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru ku iboneka ry'imbuto mu karere, gushishikariza abahinzi bafite imirima minini gukora ubutubuzi bw'imbuto nziza, gusubiramo ibiciro by'imbuto hagendewe ku gishoro no gushishikariza abahinzi gukoresha imbuto nziza yatubuwe n'abatubuzi bemewe, n'ibindi....

Bwana ZIMULINDA Abraham Perezida w'Ihuriro ry'Abatubuzi b'Imbuto, Abayikoresha n'Abayicuruza mu Karere ka Gicumbi

Nyuma yo kuganira kuri izi ngingo hakurikiyeho umwanya wo gutora abagize iyi Komite y’ihuriro  ry’abatubuzi, abayikoresha n’abayicuruza . ZIMULINDA Abraham niwe watorewe kuyobora iyi komite igizwe n’abantu batanu. Mu mirimo yakoze harimo kuba  yarahuguye abahinzi  mu turere twa Gicumbi, Burera na Nyabihu muri gahunda yo gutangiza ubuhinzi bwo muri Green House ndetse akaba amaze imyaka icumi mu buhinzi bw’ibirayi.