GICUMBI: INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE MU RUGAMBA RWO KUGENDANA N’ICYEREKEZO CY’IGIHUGU 2050

Mu rwego rwo kugira ngo inzego z’abagore ari zo Inama y’Igihugu y’Abagore n’urubuga zuzuze neza inshingano zahawe, ni ngombwa gufata umwanya wo kwisuzuma cyane cyane harebwa imikorere yazo ndetse n’uko zuzuza inshingano z’ubuvugizi n’ubukangurambaga ku bibazo by’abagore, hagamijwe kongera ubushobozi bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange n’iry’abagore by’umwihariko. Aka ari muri urwo rwego Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye bw’Umushinga GREEN GICUMBI bateguye umwiherero w’iminsi 2 muri Centre d’Accueil ya FIATya Diyoseze Gatolika ya Byumba.

Nyuma y’uko igihugu gishyizeho icyerekezo cya 2050 kigamije kurushaho kwigira no kwigenera ejo gishaka haterwa intabwe yo gusigasira no kongera ibyagezweho mu cyerekezo 2020, Inama y’Igihugu y’abagore yateguye uyu mwiherero ugomba kuba kuva kuwa 07-08/10/2020 hagamijwe kurushaho gufata ingamba zo kugendana n’iki cyerekezo igihugu cyihaye no gusobanukirwa neza uruhare rw’inzego z’abagore mu kugera ku ntego zacyo. Mu nginzo baganiriyeho harimo izifite insanganyamatsiko zigaruka ku mikorere n’imikoranire y’inzego z’Inama y’Igihugu y’Abagore n’izindi  nzego, Uruhare  rw’inzego z’abagore  mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gushyira mu bikorwa  intego z’umushinga “Strengthening climate resilience of rural communities in Nothern province in Rwanda (SCRNRP)” ndetse n’Ingamba zo kwihutisha imihigo ya Mutimawurugo (abagore) aho bashyizeho uburyo n’ingamba zo kwihutisha  ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix yashimiye abitabiriye umwiherero, intambwe bateye yo kwesa imihigo 2019-2020 ndetse no kuba bafashe umwanya wo guhiga indi ya 2020-2021 bakanayiganiraho mbere yo kuyishyira mu bikorwa kugira ngo bagire imyumvire imwe, ababwira ko bitanga icyizere cy’uko izagerwaho nta shiti, asoza anashimira FONERWA yateye inkunga uyu mwiherero.

 Umuyobozi w'Akarere atanga ikaze ku bitabiriye uyu mwiherero

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon. GATABAZI Jean Marie Vianney mu ijambo rye, yababwiye ko Umugore ari umuntu ufite agaciro ngo kuko ari we utanga ubuzima, ngo akaba yemera adashidikanya ko umugabo n'umugore bashyize hamwe igihugu gitera imbere. Yashoje ababwira ko urugo ari umushinga ukwiriye kudahomba.

 

Guverineri w'INtara y'Amajyaruguru atanga impanuro ku bitabiriye uyu mwiherero

Yaba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame MUJAWAMARIYA Elisabeth, yaba Abayobozi b’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara n’Akarere, bose basabye abagore kurushaho kugira uruhare rugaragara mu mpinduka ziganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage cyane cyane bafasha urubyiruko kutiroha mu biyobyabwenge no gutera cyangwa gutwara inda inda zitateguwe ndetse no kuba umusemburo w’amahoro arambye mu miryango ihora mu makimbirane. Bashoje bashimira Intore Izirusha Intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ku cyizere yabagiriye akabasubiza agaciro, bamwizeza ko iki cyizere kitazaraza amasinde bazakibungabunga.

Umuyobozi w'Akarere Wungije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage atanga impanuro

Andi mafoto y'umwiherero

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu ku rwego w'Intara Madame Modeste UWITONZE atanga impanuro ku bitabiriye umwiherero

Abitabiriye umwiherero bashoje umwiherero bacinya akadiho