GICUMBI: URWEGO RWA DASSO BARAKATAJE MU BIKORWA BISHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA

Ibi byongeye gushimangirwa n’igikorwa cyakozwe kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukwakira, 2020 cyakorewe mu murenge wa Mutete, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Kabasega, aho abagize uru rwego rwa DASSO bazindukiye mu gikorwa cyo gusoza imirimo y'inzu bubakira umuryango utishoboye wa Hakizimana Jean Berchimas n'umufasha we Manishimwe Clarisse wasizwe ari impfubyi yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho ubusanzwe babaga mu nzu y'ibiti nayo itanakinze ndetse yendaga kuzabagwira.

Inzu uyu muryango wari utuyemo mbere y'uko bubakirwa

Nyuma y’iki gikorwa cy’indashyikirwa cy’uru rwego rwa DASSO, uyu muryango uri gushimira abagize uru rwego kuko usibye kuba ruri kububakira icumbi, rwanabaremeye inka, ubu ikaba yarabyaye ndetse bituma binjira mu muryango w'aborozi bahembwa ku kwezi byose bakaba babikesha DASSO.

Iyi ni yo nzu uyu muryango uri kubakirwa iri guterwa amarangi imbere n'inyuma

Ubusanzwe, Urwego rwa DASSO mu Karere ka Gicumbi rusanzwe rurangwa n'ibikorwa byo gufasha abaturage byaba mu kubishyurira Ubwisungane mu kwivuza, yaba mu kubaremera isakaro, kuboroza amatungo, kububakira no kubasani amacumbi ndetse no kubakangurira izindi gahunda za Leta.