TTC DE LASALLE: UMUYOBOZI W’AKARERE ASOZA ITORERO INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA 7

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Mutarama 2019 mu Karere ka Gicumbi kimwe no mu tundi turere twose uko ari 30 ni bwo habayeho umuhango wo gusoza Itorero INKOMEZABIGWI icyiciro cya 7 rigizwe n’abanyeshuri barangije amasomo yabo mu mwaka wa 6 wisumbuye bangana na 2050 bagizwe n’abahungu 944 n’abakobwa 1106. Mu karere ka Gicumbi aba batozwa bahurijwe mu bigo by’amashuri 3 ari byo COLLEGE DE REBERO kiri mu murenge wa RUVUNE hari Intore 531 zigizwe n’abahungu 252 n’abakobwa 279, TTC DE LASLLE kiri mu murenge wa BYUMBA ahari Intore 915 zigizwe n’abahungu 430 n’abakobwa 485 na SANCTA MARIA KARAMBO riri mu murenge wa BUKURE hatorejwe Intore 604 zigizwe n’abahungu 262 n’abakobwa 342.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana Felix KARAGIRE ari hamwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi SP Gaston KARAGIRE bayoboye uyu muhango muri TTC DE LASALLE. Mu ijambo rye yababwiye, ko kugira ngo iyi gahunda y’itorero igerweho habayeho uruhare ku nzego zitandukanye, akaba ari umwimerere w'abanyarwanda kuko iyi ndangaciro yabo yari yaratakaye. Yakomeje ababwira ko Itorero rituma duha agaciro umuco, indangaciro na kirazira ndetse n'ururimi rwacu aho intore idasobanya kuko iyo isobanije ihinduka intoraguramayogi abasaba kubahiriza no kugendera kuri gahunda za leta iba yarashyizeho bazishyira mu bikorwa uko bikwiye.

Yagize ati: “kugira ngo bigende neza, murahiga kugira ngo mukorere ku ntego kuko iyo umuntu akora atihaye gahunda y’ibyo azakora, uburyo n’igihe azabikorera ntabwo bitanga umusaruro wifuzwa. Yakomeje agira ati “Mufitiye umwenda igihugu kuko ari ingobyi iduhetse kikaba gifite aho kigomba kugera kandi akaba ari mwebwe mugomba kukihageza bikaba biri amahire kuko mwinjiye mu itorero bikaba byoroshye kwishyura uwo mwenda.  Nk’uko muri umusemburo kandi w'amajyambere mugomba kubikora nk'umuntu umwe bityo mukirinda gutsikira kuko hari imvugo ivuga ngo iyo utsikiye warize ugusha benshi. Yakomeje avuga ko bibabaje kumva bavuga ngo umusore wo kwa kanaka yarize ngo ariko reba ibyo akora”.

Abitabiriye iri torero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka wa 6 bahawe izina ry’ubutore ry’INKOMEZABIGWI icyiciro cya 7 mu karasisi gasobanutse yarangwaga n’intambwe idasobanya na morale iri hejuru biyemeje kujya guhindura mbere na mbere imyumvire ikiri hasi iwabo mu midugudu ndetse no gukora imirimo y’amaboko ihindura imibereho y’abaturage muri iki gihe cy’urugerero bazatangira ku mugaragaro kuwa kabiri tariki ya 08/01/2018.

Uru rugerero ruzakorwa mu byiciro 2 aho icya 1 kizatangira kuwa 08/01 kikageza kuwa 06/04 icya 2 kikazatangira kuwa 15/04 gisozwe kuwa 30/06/2018  mu tugari twose uko ari 109 tugize imirenge yose uko ari 21 igize aka karere ka Gicumbi. Mu bikorwa bazibandaho harimo gukemura ku kigero cyisumbuye ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage bizwi nka “Human Social Security Issues”.