KURWANYA ISURI MU KARERE KA GICUMBI NI YO NTERO YA BURI MUTURAGE

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere 5 tugize Intara y'Amajyaruguru nako karangwa n'imisozi ihanamye. Kubera izo mpamvu, ubuyobozi n'abaturage bakaba barashyize ingufu mu bikorwa byo kurwanya isuri muri iyo misozi bayicaho imiringoti n'amaterasi (radical terrasses) kugira ngo babashe kubona umusaruro ushimishije.

Mayor NDAYAMBAJE Felix mu gikorwa cyo gucukura imirwanyasuri n'abaturage ba MANYAGIRO

Mu bikorwa by'umuganda usoza ukwezi k'Ukuboza ndetse n'umwaka wa 2018 wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/12/2018 byakorewe mu mudugudu wa MUTARA, Akagari ka KABUGA mu murenge wa MANYAGIRO, byibanze ku guca imiringoti cyangwa amaterasi yikora ahantu hangana na Ha 12. Umuyobozi w'Akarere bwana NDAYAMBAJE Félix akaba yifatanije n'abaturage b'uyu murenge muri iki gikorwa aho bacukuye imiringoti ku buso bungana na Ha 4 zirenga

Abaturage bari bitabiriye ari benshi kandi usanga bashishsikariye iki gikorwa cyo kurwanya isuri

Nyuma y’umuganda Umuyobozi w’Akarere bwana NDAYAMBAJE Felix n’inzego z’umutekano babahaye ibiganiro birimo kurushaho kuba maso muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2018 ntibahugire mu kwinezeza gusa. Ibindi biganiro birimo icy’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gishishikariza abasora kwihutira gusora umusoro bagomba mbere y’itariki ya 31/12/2018 kugira ngo birinde magendu.

Ikindi ni ikirebana n’itorero ry’abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2018 rigomba gutangira kuva kuwa 02/01/2019 rikazarangire kuwa 05/01/2019 basaba abitabiriye kumenyesha abo banyeshuri aho bari hose